in

Amakuru agezweho: Ikigo Meta cyatangaje inkuru nziza ku bantu bose bakoresha urubuga rwa What’s App bandikirana ubutumwa butandukanye

Ikigo cyitwa Meta akaba ari nacyo kibarizwamo urubuga rukomeye cyane rwa What’s App cyatangaje amakuru aryoheye amatwi ku bantu barukoresha uru rubuga mu buryo bwo koherezanya ubutumwa.

Meta kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023 yatangaje uburyo bushya buzwi nka “Chat Lock” buzajya bufasha cyane umuntu guhisha ubutumwa bumwe na bumwe yandikirana na bagenzi be ku rubuga rwa What’s App ku buryo umuntu uzajya ashaka kubugeraho bizajya bimusaba umubare w’ibanga(password).

Ibi akaba ari bintu byiza cyane bigamije kurinda umutekano w’ubutumwa bw’abantu bakunze gusangira telefone n’abantu bagize imiryango yabo ndetse n’abakunzi babo nko ku bantu bashakanye umwe yashoboraga kwinjira mu biganiro wagiranye n’undi muntu bikaba byateza uruntu runtu gusa ubu bizajya bimusaba umubare w’ibanga (password).

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyo ukize baraza: Hagaragaye umugore uvuga ko ari we mubyeyi w’umukinnyi Frank Kessie wakuze atagira Mama we

“Nibyo ikirego cyarangiye” Umutoza Adil Mohammed yanyuzwe n’icyemezo FIFA yafashe ku kirego uyu mutoza yari yarezemo ikipe ya APR FC