in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Niba uziko uwo ukunda atagukunda, kora ibi bintu wirebere.

Niba uzi neza ko uwo ukunda atagukunda, dore uburyo bwagufasha kureka gukomeza kumutaho umwanya nk’uko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire.

1.Igirire impuhwe kandi wikunde

Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nkuko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

2.Wikomeza kwiremamo icyizere

Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari n’ubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere ni cyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakisha ibyo wakora ngo agukunde. Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda agukundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabi abakunzi babo kugira ngo bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.

3.Muhungire kure

Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nk’aho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.

4.Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza

Sha umwanya ujye utemberana n’inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurind ekuza guheranwa n’ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n’ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.

5.Irinde ibintu byose bimukwibutsa

Hari ubwo ufata uwmanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimero ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah yamaze amatsiko abibaza ko ari mu rukundo na Bamenya

Amayeri yoroshye yatuma wigarurira umutima w’umukobwa wakwanze.