in

Niba ukoresha Facebook na Instagram ushobora kuzajya ubyishyurira vuba aha kuko nazo zigiye gukora nk’ibya Elon Musk wa Twitter

Kompanyi ya Meta ifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook yatangaje ko vuba aha abazikoresha bashaka kwemezwa “Blue Tick” bagiye kujya bishyura.

Mu butumwa Mark Zuckerberg uhagarariye META yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko guhera mu cyumweru gitaha abantu bakenewe kwemezwa ko bazwi n’izi mbuga basanzwe bahabwa akamenyetso k’ubururu kazwi nka “Blue Tick” bagiye kujya bishyuza buri kwezi.

Zuckerberg yavuze ko iyi serivisi yari isanzwe itangirwa ubuntu igiye kujya yishyuzwa ibihumbi 11 frw [$11.99] n’ibihumbi 14 frw [$14.99] ku bantu bakoresha telefone za Iphone mu rwego rwo gukaza umutekano w’izi mbuga.

Mark wari uherutse kwirukana abakozi barenga ibihumbi 11 mu Ugushyingo 2022 yakomeje avuga ko iyi gahunda igiye gutangirizwa muri New Zealand na Australia ibindi bihugu bikabona gukurikiraho.

Facebook na Instagram ziyobotse inzira yo gukama abazikoresha nyuma yaho urubuga rwa Twitter ruherutse kugurwa n’umuherwe Elon Musk rutangije iyi nkubiri iri kwikomwa na benshi mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Hose ni ikimashini” Erling Haaland yatunguye benshi ubwo hamenyekanaga igihingwa avomamo imbaraga

Karabaye! Amashusho y’umukobwa yagaragaye ari kuzunguza ikibuno mu rusengero nkaho ari mukabyiniro yatitije imbuga nkoranyambaga