in

Ni uwacu bamugarure! Ubuyobozi bwumvise icyifuzo cy’abafana none bagiye kugarura umukinnyi bari birengagije nyuma yo kubona akenewe cyane

Ni uwacu bamugarure! Ubuyobozi bwumvise icyifuzo cy’abafana none bagiye kugarura umukinnyi bari birengagije nyuma yo kubona akenewe cyane

Nyuma yo kwirengagiza umukinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye ibiganiro nawe kugirango bamugarure kubera abafana bamwifuje cyane.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe ikora imyitozo abakinnyi bashya ndetse n’abahasanzwe kugirango bamenyerane ariko ubuyobozi bwari buziko ibyo bwasabwaga byarangiye gusa umutoza we aracyifuza abakinnyi kandi bakomeye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro na Hertier Luvumbu Nzinga ariko birangira banze kumwongerera amasezerano, amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mukongomani isaha n’isaha araba yagarutse hano mu Rwanda muri iyi kipe y’abafana benshi.

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko ubuyobozi abakinnyi baganiriza birangira bagiye mu yandi makipe, basabye ubuyobozi ko bwabagarurira Luvumbu bitewe ni uko ari umukinnyi wabo kandi bazi nubwo iminota akina mu kibuga ari micye.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaruka ku isoko ry’abakinnyi biravugwa ko hari abakinnyi bagiye kongerwamo barimo umwataka ukomeye ndetse n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyo wamenye ku ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day n’impamvu yagizwe ubwiru yatumye ubuyobozi ari yo buhitamo

Imana isubiriza igihe: Ibyishimo ni byose mu muryango wa Davido nyuma yuko Imana imukoreye ibisa nk’ibitangaza -IFOTO