in

Icyo wamenye ku ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day n’impamvu yagizwe ubwiru yatumye ubuyobozi ari yo buhitamo

Icyo wamenye ku ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day n’impamvu yagizwe ubwiru yatumye ubuyobozi ari yo buhitamo

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo batangaje ko kuri Rayon Day iyi kipe izakina na Loto-popo FC yo mu gihugu cya Benin.

Hari hashize igihe abakunzi ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda bategereje kumenya ikipe Rayon Sports izakina nayo. Havugwaga Al-Hilal FC yo mu gihugu cya Sudan ndetse na Laja Casablanca yo mu gihugu cya Marocco ariko byamaze kwemezwa ko Loto-popo FC ari yo izaba iri hano mu Rwanda tariki 5 Kanama 2023.

Loto-popo FC yo mu gihugu cya Benin yashinzwe mu mwaka 1996, iyoborwa na Clement Adéoti Adéchian. Iyi kipe kandi yambara imyambaro nk’iya Rayon Sports kuko nayo yambara ubururu n’umweru.

Iyo ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Benin ikinira kuri Sitade yitwa Stade René Pleven d’Akpakpap iherereye mu mujyi wa Sakété muri Benin. Iyi Sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu Ibihumbi 12 byicaye neza.

Iyi kipe imaze kwitabira imikino nyafurika inshuro 3 harimo inshuro 2 yitabiriye CAF Confederations Cup sezo ya 2019/2020 iviramo mu matsinda ndetse na 2020/2021 yasezerewe rugikubita, yongera kwitabira CAF Champions League sezo 2021/2022 ubu ikaba izitabira CAF Confederations Cup sezo 2023/2024.

Ikipe ya Rayon Sports guhitamo gukina na Loto-popo FC ni uko ngo babonye ari ikipe ikomeye mu myaka ya vuba ubona ko itajya isiba gukina imikino nyafurika ndetse yajyayo ikanatanga akazi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashakaga ikipe ikomeye mu gihugu iwabo ndetse no hanze yacyo ubona ko iyi kipe byose ibyujuje.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo ari kure ariko abazagerayo muzahirwa: Karasira Clarisse yijeje ibidasanzwe abakunzi be bazagera ahantu azakorera udushya

Ni uwacu bamugarure! Ubuyobozi bwumvise icyifuzo cy’abafana none bagiye kugarura umukinnyi bari birengagije nyuma yo kubona akenewe cyane