in

“Ni umusilamukazi! Inshuti magara ya Yolo The Queen yamuvuyemo ivuga amabanga ye yose abantu bari bakeneye kumenya

Inshuti magara ya Yolo The Queen bamenyaniye ku ishuri yamuvuyemo ivuga amabanga ye yose abantu bashakaga kumenya.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n’inshuti ya Yolo The Queen, havugiwemo byinshi ku buzima bw’uyu mukobwa ukomeje kuzonga benshi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

Inshuti ya Yolo The Queen yashimangiye ko uyu mukobwa atuye i Rwamagana akaba yaranahubatse.

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa ari umusilamukazi kandi ko adakunda kujya ahantu hari abantu benshi.

Iyi nshuti kandi yavuze ko yamenyanye na Yolo The Queen ubwo biganaga ku kigo kizwi nka King David.

Agaruka ku mpamvu uyu mukobwa atajya agaragara yambaye yikwije yavuze ko ‘agapfundikiye gatera amatsiko’ ibintu byumvikanisha ko Yolo The Queen ari undi wundi nyuma y’ibyo abantu babone ku mbuga nkoranyambaga.

Baganiriye no ku mpamvu atajya akora ibiganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko igishishikaje uyu mukobwa ari uguhiga amafaranga gusa kuko ngo gukora ibyo biganiro byinjiriza ba nyiribitangazamakuru gusa.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunwa ku wundi! Diamond Platnumz yagaragaye ari gusomana na Zuchu ndetse banaterana imitoma (VIDEWO)

Biteye ubwoba! Iyi videwo irakwereka neza ibintu utabonesha amaso biba biri ku muneke wasayeÂ