in

Ni ibizungerezi gusa! Ibyamamare nka Shaddy Boo na Teta Sandra bari guhatanira ibihembo n’abandi bakobwa by’uwahize abandi mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyarwanda – AMAFOTO

Mu Rwanda hagiye ugutangira igikorwa cyo guhemba abakobwa bamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, kizaba tariki 17 Kamena 2023.

Ubusanzwe aba bakobwa bita ‘Video Vixen’ mu rurimi rw’Icyongereza, bashyizwe mu byiciro umunani aho bazagenda bahabwa amahirwe hifashishijwe internet.

Muri ibi byiciro harimo icya Best Video Vixen, Best Photogenic Video Vixen, Best Decade Video Vixen, Best Popular Video Vixen, Best New Video Vixen, Best Dressed Video Vixen, Best Inspirational Videon Vixen ndetse na Best Dancer Video Vixen.

Bamwe muri aba bakobwa ni aba bakurira:

Shaddy Boo watangiye kujya mu mashusho y’indirimbo muri 2012. Aheruka kujya mu ndirimbo ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie

Teta Sandra we yagaragaye mu ndirimbo y’umugabo we Weasel

Aline Bijoux uzwi muri sinema nyarwanda na we ari mu bahatanira ibi bihembo kubera kugaragara mu ndirimbo ‘Buhoro’ ya Uncle Austin

Umukundwa Clemence ‘Cadette’ yagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye barimo K8 Kavuyo, Confy ndetse na Platini P

Winnie agaragara mu ndirimbo ‘Inana’ ya Chris Eazzy

Dabijou yagaragaye mu ndirimbo zirimo ‘Si Swingi’ ya Yago

Djarilla agaragara mu ndirimbo ‘Nibido’ ya Christopher

Swalla yagaragaye mu ndirimbo “Truth or dare” ya Davis D na Big Fizzo

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amagambo meza ubwira uwo ukunda akagukunda urwo afite rwose

Yongeye kurongorwa se kandi? Umuherwekazi Zari Boss Lady yagaragaye aberewe mu myambaro y’abageni maze bishyira benshi mu rujijo (VIDEWO)