in

Nguyu umwanzi kirimbuzi w’umutima benshi batazi.

Ibi bintu 7 ni umwanzi w’umutima ukwiye kubyirinda kuko byangiza umutima ugomba cyane, benshi bashobora kuba batabizi.

1.Kurya cyane

Kurya cyane ni kimwe mu bintu bishobora gutera umubyibuho ukabije. Umuntu rero ufite uyu mubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso. Ni byiza kwirinda kurya ibirengeje urugero kandi ukagabanya n’ibyo kunywa birimo isukari nyinshi.

2.Kugona

Kugona mu busanzwe ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengagiza ntitubyiteho, gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe kugona bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo rero bikaba bishobora gutera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso wiyongera cyane, guhagarara k’umutima (Heart attack) na stroke. Niba uzi ko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kugana abaganga.

3.Kuryama utinze

Kuryama utinze bituma umuntu atagira umwanya uhagije wo gusinzira. Ibi bibaka bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bice bigize umubiri wawe n’umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda (7-9).

Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo yitwa hormone ikorwa ari myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane idakwiriye. Ibyo rero bikaba byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, stroke n’izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.

4.Kutagira isuku yo mu kanwa

Dushobora kwibaza aho ibi bihuriye n’indwara z’umutima ariko burya kuba mu kanwa kawe hafite ibibazo bishobora kugira ingaruka n’ahandi mu mubiri wawe. Kutagira izuku yo mu kanwa bishobora gutuma bagiteri ziba nyinshi cyane mu kanwa bikaba byagutera indwara zo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari zimwe mu ndwara zo mu kanwa zifitanye isano n’indwara z’umutima. Ni byiza rero koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya.

5.Kurya amavuta menshi

Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima. Usanga amavuta yatunganirijwe mu rugand aatari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make bishoboka.

6.Stress

Abantu benshi bakunda kugira stress ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu indwara z’umutima. Stress ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko stress igira ingaruka no ku bwonko.

7.Gukora imyitozo ngorarangingo irengeje urugero

Akenshi usanga abantu bakora imyitozo ngororangingo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ndwara no kugirango bagire ubuzima bwiza. Hari abantu rero usaga barenza urugero bagokora ibikabije. Nubwo ari byiza gukura iyo myitozo, iyo urengeje urugero bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Esiteri wo muri Seburikoko asutse amarira||ibyo abagabo bamukoreye ni akumiro.

Wa mugore wahagaritse ubukwe i Rulindo atangaje icyo agiye gukorera umugabo we wamuhemukiye||yarakaye cyane(Video).