in

Nguyu umukinnyi wa filime wabujijwe gukorera akayabo ka miliyari 35 n’umugore we !

Umunyabigwi muri Hollywood George Clooney yamaze gutangaza ko yanze akayabo kangana na miliyoni 35 z’Amadolari yari yahawe zo gukorera umunsi umwe gusa yarakanze.

Uyu mukinnyi wa Filimwe wizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko uyu mwaka, yigeze gusabwa gukora publicitte gusa abajije umugore we Amal amugira inama yo kubireka.

Mu magambo ye, yagize ati:”Nahawe miliyoni 35$ kugira nkore akazi k’umunsi umwe aho nari ngiye kwamamaza kompanyi itwara abantu mu ndege gusa maze kuvugana na Amal twafashe icyemezo ko ntakemera icyo kiraka.”

George n’umugore we Amal

Muri icyi kiganiro kandi, uyu George yakomoje ku mukozi ubafasha kurera abana babo babiri bafitanye na Amaly aribo Alexander na Ella aho yatangaje ko akora iminsi ine mu cyumweru kubera ko na nyina Amaly agomba guha abana babo uburere.

Kuri ubu George ahugiye ku mushinga wo gusohora film The Tender Bar ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo cyanditswe na JR Moehringer.

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo umutoza mukuru wa Real Madrid, Ancelotti atangaje kuri Mbappe ashyize ukuri kose kuri iyi Transiferi

Amashusho y’umunsi: umwana ufite ubumuga bwo kutabona aririmba indirimbo ya Meddy yakoze benshi ku mutima.