in

Amagambo umutoza mukuru wa Real Madrid, Ancelotti atangaje kuri Mbappe ashyize ukuri kose kuri iyi Transiferi

Umutoza mukuru wa Real Madrid, Carlo Ancelotti amaze gutangaza ko “Abana bagomba kugera kukitwa nk’inzozi zabo” mu gihe uyu mutoza yabazwaga n’itangaza makuru ku gitabo kimaze iminsi gisohotse cyerekana k’urukundo Kylian Mbappe akunda Real Madrid kuva mu buto bwe.

Muri icyi gitabo cyigaragaza ubuzima bw’uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe hagaragaramo ko uyu mukinnyi akiri umwana w’imyaka 14, yaje gusura ikibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe izwi kw’izina rya Los Blancos maze ahahurira n’abagabo b’inzoze za aribo Zinedine Zidane na Cristiano Ronaldo.

Ijya hanze ry’icyi gitabo ryongereye umuvuduko w’igihuha cyerecyeza Mbappe mu gihugu cya Esipanye, nyuma yaho bibaye urugendo rurerure ku munsi wanyuma w’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu mpeshyi ishize, nyuma yaho abayobozi ba PSG banze ko uyu mukinnyi yerekeza mu murwa mukuru wa Esipanye.

Mbappe araba asoje amasezerano ye na Paris Saint Germain ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, gusa magingo Aya bivugwa ko uyu mukinnyi agiye gusinya imbanziriza masezerano na Real Madrid muri Mutarama,

Real Madrid niyo kipe iyoboye izindi kipe kurutonde rwa shampiyona ya La Liga kugeza magingo aya.

Icyi gicamunsi Abajijwe kuri Kylian Mbappe n’igitabo amaze iminsi yanditsweho, Ancelotti ntabwo yiyumanganije agize ati—“Abana baba bagomba kugera ku nzozi baba bafite.

“Nk’umwana muto nari mfite inzozi zo kuzakina rimwe muri Serie A Kandi nazigezeho.”

Hanyuma yibyo, Abajijwe umukinnyi we kugiti cye yifuzaga kuba Yaba nkawe iyo aba ahawe amahirwe yo kongera kugaruka mu mwuga we wo gutera ruhago, bidatinze Ancelotti yahise azana irindi zina ry’umikinnyi akanaba rutahizamu wa Borussia Dortmund, Erling Haaland mu rutonde rwabo yifuza kuba yarabaye nkabo.

Ancelotti yagize ati—“Nakunda kuba rutahizamu, Vinicius Junior, Karim Benzema cyangwa Erling Haaland.

“Icyo nabuze muwuga wanjye wose cyari ibitego.”

Ku munsi wo Kuwa gatatu Real Madrid, yarwanye urugambo rwo gutsinda ikipe ya Athletic Bilbao igitego 1-0, kuri uyu wagatandatu iraba icakirana n’ikipe iri ku mwanya wa gatatu Real Sociedad.

Uko bihagaze muri La Liga magingo aya, abasore ba Ancelotti barusha amanota arindwi ikipe ya kabiri ibakurikiye Atletico Madrid, yo ifite umukino w’ikirarane.

Kwerecyeza ku kibuga cya San Sebastian kuri uyu wa gatandatu bizaha imbaraga iyi kipe ya Real Madrid zo gukina na Inter Milan muri Champions League mu mibyizi ikava Aho icakirana na Atletico Madrid muri Shampiyona ya La Liga impera z’icyumweru gitaha umukino Tuzabagezaho Live hano.

Ariko Ancelotti yabwiye abanyamakuru ko guhindura ikipe asanzwe akinisha byashoboka aruko bamwe mubakinnyi bacyeneye kuruhutswa kugiti cyabo.

Ancelotti yongeyeho ati—“Ntabwo turi gutecyereza kuri Inter Milan na Atletico Madrid, nzashyira ikipe nziza cyane isanzwe ibanza mu kibuga kugira ngo tsinde uyu mukino wa Real Sociedad.

“Casemiro azakina uyu mukino nubwo afite amakarita ane y’umuhondo, ntacyo twikanga, turi gukoresha abakinnyi dufite, Dufite abakinnyi benda kuba hafi yabose, Gareth Bale yaragarukanye na bagenzi be (Ava mu mvune), gusa ntabwo tuzaba ari kumwe na bagenzi be.

“Hafi ya Bose bameze neza mu kijyanye n’imbaraga, narebye gato kukijyanye n’buryo bari kwitwara Kandi gusa kuri Shakhtar Donetsk na Barcelona nzagaruramo 11 nari nakoresheje icyo gihe.”

Abajijwe niba ubutatu bitagatifu bwe bwo mu kibuga hagati aribwo, Casemiro, Luka Modric na Toni Kroos bashobora kuzakina imikino yose yasubije ati—“Simbizi, niba bashobora gukina imikino itatu yikurikiranya.

“Mfite gutecyereza bwa mbere na mbere niba bashobora gukina na Real Sociedad, mfite kubitecyerezaho, niba Modric atasinziriye neza cyangwa atiyumva neza, ntabwo namushyira mo hariya (mu kibuga). ”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video Y’umunsi: Abantu Batangariye Amashusho Ya Lionel Messi Ari Gukina N’umwana We

Nguyu umukinnyi wa filime wabujijwe gukorera akayabo ka miliyari 35 n’umugore we !