in ,

Ngiki ikintu cyasebeje Princess priscillah yumva ko asebye byimazeyo

Umuhanzikazi Umuratwa Priscillah wamamaye nka Princess Priscillah yatangaje byinshi ku buzima abayemo kuva yagera muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yiga akanakurikirana amasomo muri Kaminuza.

Priscillah uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Biremewe’ yavuze ko atakibarizwa muri Press One yari ahuriyemo na The Ben,Meddy,K8 Kavuyo, Emmy na Cedru utunganya amashusho.Yavuze ko kuba atakibarizwamo bitavuze ko yahunga Lick Lick wamukoreye indirimbo kuva cyera bakiri mu Rwanda kuko ariwe Producer umuzi kurusha abandi.

Yabwiye TV 10 ducyesha iyi nkuru ko akumbuye u Rwanda kandi ko yifuza gusoza umwaka wa 2017 ari mu gihugu cy’amavuko.Yavuze ko muri Amerika hari irungu rikomeye bitewe n’uko baba batari kumwe n’imiryango yabo.

Yakomeje avuga ko akumbuye inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi bose baziranye’nkumbuye inshuti, nkumbuye umuryango n’abandi bose tuziranye kuva nyiri muto kugeza ubu’.Ati “Ndakora ibishoboka byose ngo uyu mwaka uzasozwe ndi mu Rwanda.”

Uyu mukobwa w’uburanga,yatangaje ko abafite imiryango muri Amerika babanayo nta kibazo kirungu bagira ariko ko nkawe ndetse n’abandi bagira irungu bitewe n’uko abo mu muryango we batari kumwe.

Yavuze ko n’ubwo ari muri Amerika akurikirana hafi muzika y’u Rwanda umunsi ku munsi kandi ko yishimira intambwe muzika imaze gutera. Yagize ati “Muzika y’u Rwanda yego nkanjye ndayikurikirana.Igeze ku rwego rwiza kandi rushimishije.Aho twavuye naho tugeze nyekako ari intambwe nziza umuntu akwiye kwishimira.”

Akomeza avuga ko ari intera nziza muzika nyarwanda yagezeho ariko ko hakwiye kongerwamo uburyo ibintu bikorwa kugirango buri wese abe yakwishimira gutanga indirimbo y’umuhanzi nyarwanda.Yavuze ko ireme ry’ibihangano nyarwanda ari kimwe mu byo nawe azi ko kibura kugirango gushidikanya ku muziki w’abanyarwanda bishire.

Yavuze ko umunsi wa mbere agera muri Amerika hari icyamutangaje kandi ko na n’ubu bikiri uko.Avuga ko igihe ari kimwe mu bintu byamutangaje kuburyo ngo abona igihe kihuta cyane kurusha ahandi hose ku isi yaba azi.

Uyu mukobwa wavuzwe mu rukundo n’abasore batandukanye yatangaje ko yarakajwe n’abantu benshi kuburyo atavuga ngo ni kanaka ariko ko abyibuka akumva asubiye muri bya bihe ubwo yababazwaga.Aseka cyane ati “Biba ari ibintu byinshi byagiye birakaza umuntu.”

Yabajijwe ikintu cyaba cyaramusebeje akumva ko asebye koko.Yavuze ko akigera muri Amerika hari abantu yabanje kubana nabo akaza kwitiranya foromaje yibwira ko yaboze akayijugunya.Yakubise agatwenge ati :“Nigeze gusanga foromaje muri frigo ngirango yaboze ndayifata nyita muri pubele(ahashyirwa imyanda).Bambajije mbabwira y’uko foromaje yaboze ndayita.Bambwiye ko foromage itabora ahubwo ko uko igenda isaza ariko igenda iryoha.”

Priscillah yavuze ko aricyo kintu yibuka kuri ubu akumva arisetse kandi ko yumva yarasebye.Akomeza avuga ko gariyamoshi yamusize inshuro nyinshi kuburyo nawe atabyibuka ariko ngo akenshi byabaga yagiye gutembera ahantu hatandukanye agatinda yagaruka agasanga gariyamoshi yamusize.

Yasoje ashimira abanyarwanda bakomeje gushyiragikira muzika nyarwanda,yanashimye bikomeye abafana be abasaba gukomeza gukurikirana ibihango bye.Ati “Ndashima abanyarwanda bakomeje gushyigikira ibyo dukora.Ndashima kandi abafana banjye bakomeje kumba hafi.”

Yavuze ko agiye gusohora ibihangano byinshi mu minsi iri imbere kandi ko azakora ibinyura abakunzi be.Kugeza uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Biremewe’ avuga ko yamutwaye igihe ayitunganya ku rwego yifuzaga.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

” Niba udatura ntaho utaniye n’umusambanyi”Apotre Mutabazi

Umva agahinda mu mutima wa Safi kubw’umugore we wongeye kwitwa inkende