in

Nabo bahanganye basigaye bamufana: Umuhanzi Marioo yatatse Diamond Platunmz abantu barumirwa

Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu karere ka Afurika y’iburasira zuba Diamond Platunmz yatatswe na n’umuhanzi mugenzi we ku buryo budasanzwe .

Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania uzwi ku izina rya Marioo yatangaje benshi ubwo yavugaga ko atabona Diamond Platunmz nk’umuhanzi ahubwo kuri we ngo amubona nk’umukire wahiriwe n’urugendo rwa muzika.

Marioo yagize ati:”  kuri ngewe Diamond Platunmz sinkimubona nk’umuhanzi ahubwo mubona nk’umuherwe wabashije kugera kuri byinshi mu muziki rero mureke umukire akore ibintu bye nk’uko abishaka”.

Umuhanzi Marioo yakomeje agira ati:” Ndizera ko anyumva kandi ndanizera ko uyu mwaka utuzarangira tudakoranye indirimbo”.

Aya magambo yuyu muhanzi yatangaje benshi dore ko hari abavuze ko ashaka ko bazakorana indirimbo gusa hari abavuga ko uyu muhanzi yabwiraga abantu ko bakwiye kubaha Diamond Platunmz ndetse bakamureka agakora indirimbo ze uko abishaka.

Impamvu yabiteye nuko hari bamwe mu bakunzi b’umuziki bamaze iminsi bavuga ko Diamond ashyize imbaraga mugushaka amafaranga ago gukora umuziki.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi byo kubyihanganira byabananiye: Abaturage basabiye Cristiano kwirukanwa burundu ku butaka bwa Arabia Saudite kubera amahano yakoze – VIDEWO

Clapton Kibonke yatsinzwe n’umugore we muri ‘Biyari’ maze atangira kugira urwitwazo – AMAFOTO