in

Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa

Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa

Ku munsi wejo hashize nibwo myugariro mpuzamahanga Salomon Bindjeme wakiniraga ikipe ya Apr Fc yasezewe ku mugaragaro n’umuryango wa Apr fc ndetse n’abafana ,kuko  yamaze kubona indi kipe muri Iraq .

Uyu mukinnyi ubwo yasezeraga ,yatangaje ko impamvu itumye agenda ari uko yabuze umwanya wo gukina muri Apr fc kandi mu byukuri ari umukinnyi mpuzamahanga kandi w’umuhanga .

Bindjeme yatangaje ko ikibazo cyo kudakina kwe kitatewe n’umutoza mukuru Thierry Froger ahubwo ko cyatewe n’umutoza wungirije Khouda Karim , ngo kuko niwe watumaga adakina.

Bindjeme yakomeje avuga ko uyu mutoza atari umuntu mwiza mu ikipe ngo kuko ntiyumvikana n’abakinnyi benshi , ndetse ngo ntazi icyo yamuzizaga kandi akanya gato ko gukina yabonaga yarigaragazaga.

Ibi si Bindjeme gusa ubibona ko atakoranaga neza n’umutoza wungirije ,ahubwo byamaze kugaragarira buri umwe , bitewe nuko igihe abandi basuhuzaga  Bindjeme bamusezera  , Khouda Karim we yatinye kumusuhuza kubera isoni zibyo yamukoreye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abana barakiga bicaye hasi ku buryo uwicara ku ntebe ari ufite iwabo bifashije bakamugurira agatebe

Baje bashagawe! Killaman wamenyekanye muri filime Nyarwanda, yamaze kugera ku Murenge wa Nyarugenge aho agiye gusezerana na Umuhoza Shemsa – VIDEWO