in

Abana barakiga bicaye hasi ku buryo uwicara ku ntebe ari ufite iwabo bifashije bakamugurira agatebe

Ku ishuri ribanza rya Cyarukamba mu karere ka Rwamagana , ubuyobozi bw’ishuri burasaba ko bwahabwa intebe zo kwicazaho abanyeshuri kuko intebe zabaye ikibazo.

Iyo ugeze muri iki kigo ,usanga ubucucike bw’abanyeshuri ari bwinshi mu ishuri ku buryo abana bane cyangwa batanu ari bo baba bicaye ku ntebe , naho abandi bicaye hejuru aho bandikira ,abandi bicaye hasi.

Icyakora hari abo usanga bafite udutebe twabo twihariye kuko iwabo babonye bibabaje bakabagurira udutebe twabo, gusa ubwo abadafite ubushobozi bicara hasi.

Abarezi n’abayobozi bo kuri iki kigo bavuga ko iki kibazo kibabangamiye cyane kuko bituma abana badahabwa ubumenyi neza ndetse bavuga ko ahanini biterwa n’intebe nyeya ziri muri iki kigo kandi nyamara kirimo abanyeshuri benshi .

Ibi kandi biterwa no kuba mu gace hari amashuri macye bikaba byatera abanyeshuri benshi kujya kwiga ku kigo kimwe.

Si abarezi gusa bibangamiye kuko n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi barabangamiwe , abana bavuga ko bagiye kuzarwara imigongo kubera kwandika bicaye hasi ,kandi ko bajya kwiga basa neza bagataha basa nabi.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho Zari Hassan aryamye n’umugabo we, umugabo ari kugona no gusura akomeje gutangaza benshi

Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa