in

Mutesi Jolly yashenguwe n’ubugome bw’umugabo washatse kwica umugore we amugonze ku bushake abana bareba – VIDEWO

Ku mbuga nkoranyambaga hari amashusho akomeje gusakara agaragaza umugabo washatse kwica umugore we aho yashakaga kumugongesha imodoka irimo n’abana babo.

Ni amashusho agaragaza umugabo arimo aganira n’umugore we, maze ntibumvikana bituma umugabo agira umujinya agonga imodoka y’umugore ndetse asubira inyuma ashaka kugonga umugore we.

Mu bo byababaje harimo na Miss Mutesi Jolly, aho yavuze ko uyu mugore akeneye ubutabera kuko yakorewe ihohoterwa.

Yagize ati “Ibi ntibyemewe kandi birakaze, ariko nizera cyane abayobozi bacu bakuru kuburyo ubutabera buzatsinda kuko nizera ko ibyo bidashobora kubaho mubarebera.”

Yakomeje agira ati “Niba ibibazo nkibi bikwirakwizwa n’abantu runaka, bizarangira ari nk’ibintu bisanzwe kandi guhanwa ari ihame, bizakwirakwiza umuco wo gucecekesha abahohotewe no kohereza ubutumwa buvuga ko ihohoterwa cyangwa gutotezwa bikorerwa abagore byemewe kandi byanze bikunze. (Nta muntu runaka ukwiye guhohoterwa kugeza ubu .Umutima wanjye urimo kuva amaraso kubera uyu mugore.”

Amakuru ahari ni uko uyu mugabo yashatse kugonga umugore we ngo kuko yamubazaga impamvu yafashe ideni muri bank y’amafaranga arenga miliyoni 70 atabwiye umugore maze bituma ashaka kumwica.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkwano ya Miliyoni 12 ku mukunzi wa Mutesi Jolly yateje impagarara mu basore bifuzaga kumwigondera

Umunyamakuru wa RBA yibarutse imfura ye n’umugabo we baherutse kurushinga