in

Musore niwowe ubwirwa! Menya uburyo bwo gutuma umugore cyangwa umukobwa ukunda atazigera atekereza kugusiga

Urukundo ni ikintu gitangaje cyane utapfa kumenya ibyarwo, ni ikintu gihora gihindagurika cyane, rimwe ugasanga mwakundanye ubundi mwanganye,.. Ni ibintu biba birimo Amayobera menshi.

Gusa bajya bavuga ngo aho yaciye ntihanyura urwango. Aha baba bavuga iminsi y’urukundo.

Uyu munsi musore niwowe ubwirwa, ugomba gushaka ikintu gituma umukobwa akwiyumvamo ku buryo atazigera atekereza kugusiga.

Musore menya ko umukobwa mukundana ari umuntu atari igipupe cyo gukoresha ibyo wishakiye, ugomba kujya umureka agakurikiza ibitekerezo bye ntago ari ngombwa ngo buri gihe ajye agendera kubyo umubwiye.

Musore ntugafate iyambere mu gusaba imibonano mpuzabitsina umukobwa. imibonano mpuzabitsina ni ikintu kizana bitewe ni bihe murimo ndetse n’ibyishimo wamuhaye, rero singombwa kubimwaka kuko we ubwe biba bimurimo.

Musore ntugacyurire umukobwa bitewe n’ibyo wamukoreye. Hari abasore baha abakobwa amafaranga hagira agakoma gato akaba atangiye kuyamucyurira, ibyo nabyo singombwa.

Musore Jya umenya kuganiriza umukunzi wawe bitewe n’ibihe murimo, kandi ujye ushaka uburyo buri uko muri kumwe aseka, ntugatume arakara nagato igihe muri kumwe.

Musore gabanya gufufa, singombwa ngo umuntu wese ubonye avugana nawe ngo umubaze uwo ariwe.

Musore menya ibyo umukunzi wawe akunda, ubundi ujye ukunda kubimuhamo impano nka siripurize.

Musore gabanya kubeshya umukunzi wawe kuko aba agufiteho amakuru ahagije wowe udacyeka, rero iyo umubeshye akenshi aba babizi.

Musore niba ushaka kubaka umubano wawe n’umukobwa cyangwa umugore kurikiza ibyo ubwiwe hejuru bizagufasha cyane mu rukundo.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibatana: The Ben n’umugore we Pamella bakomeje kurisha umubu abanze kujya mu rukundo (VIDEWO)

Niwe wizize! Umunyarwanda yashotaguye umushinwa bapfa ubwiyemezi yaramuzanyeho