in

Musore dore uburyo wakoresha ukirinda gutera inda umukunzi wawe ku munsi w’abakundana (Valentine’s day)

Tariki 14 gashyantare, umunsi ngaruka mwaka w’abakundana uregereje. Abakobwa bamwe bakoresha uyu munsi mu rwego rwo guta abasore mu gatego ku buryo birangira batwaye inda maze abasore bagasigarana amahitamo hafi ya ntayo uretse gushinga urugo nyamara atari ibintu bari barateganyije muriyo minsi.

Dore bumwe mu buryo wakoresha kugirango wirinde kugwa mu mutego wo gutera inda ku munsi w’abakundana igihe waba wagiranye ibihe byiza n’umukunzi wawe bikarangira munaryamanye.

1. Ntiwemere gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye/Koresha agakingirizo

Abasore benshi bivugwa ko badakunda gukoresha agakingirizo mu gihe cyo gukora imibona  mpuzabitsina, kuko ngo ituma uburyohe bugabanuka.

Nyamara agakingirizo ntago karinda gutera inda utabiteguye gusa, ahubwo kagufasha no kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kugirango wirinde ibibazo bya hato na hato rero, byaba byiza witwaje agakingirizo kugirango uzaterwe witeguye.

2. Ntutwarwe ngo ukore ibyo utateguye

Baravunga ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva ariko ku munsi w’abakundana ntuzatwarwe n’ibyinshimo ngo birenge ubwenge maze ukore ibyo utatekerejeho neza.

3. Wiryamana n’uwo ubonye wese

Nyabuneka, abasore bagira ingeso yo kugira intege nkeya ariko umunsi w’abakundana ntuzatume uryamana n’ubonetse wese.

Ntuzatume uyu umunsi urangira wicuza, abagore ni abanyabwenge, uramenye bitazarangira ushinjwa gufata kungufu cyangwa gutera inda utateguye.

Fata umwanya wo kumenya uwo ugiye kuryamana nawe, niba ubona bidashoboka mwabikora n’butaha, ntakikwirukansa.

4. Mugihe wibutse utinze, itabaze imiti yabugenewe

Hari igihe ubushyuhe budatuma wibuka gukoresha agakingirizo ariko ugirango wirinde ibibazo, mu gitondo jyana uwo umukobwa kwa muganga afate ibinini bibuza umukobwa gusama kandi abinywe ureba. cyangwa se ubigure ubimuhe.

Gusa niba wumva witeguye kuba PAPA, igire nkaho ntacyabaye maze gahunda zikomeze.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita pendo yifurije umukunzi we umunsi mwiza w’abakundana (Valentine’s day).Video

Umukobwa yihenuye ku musore washakaga kumwambika impeta atazi ko yari umuzaniye impano y’imodoka y’agatangaza