in

Musanze : umurwayi yacitse ambulance akizwa n’amaguru

Umurwayi wari utwawe mu mbangukiragutabara mu karere ka Musanze yatorotse ubwo yari igeze munzira.

Uyu murwayi w’imusore yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ku wa 17 Ugushyingo, ahagana saa kumi n’igice z’igitondo. Ni nyuma y’uko abaturage bumvise ikintu giturikiye kuri transformateur ijyana umuriro ku ruganda rukora ishwagara rwitwa SOPAVU.

Abaturage ndetse n’Umukuru w’Umudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, basanze uyu mugabo wo mu Murenge wa Kinigi muri Bisate yafashwe n’umuriro.

Hitabajwe ambulance kugirango agezwe kwa muganga gusa bageze mu nzira aratoroka.Amakuru avuga uyu musore yari asanzwe azwiho ingeso y’ubujura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Austin yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba Yvan Buravan nyuma yo gushyira hanze amashusho basangira ifunguro(videwo)

Abakinnyi 11 b’Amavubi barabanza mu kibuga ku mukino barakina na Sudan mukanya