in

Austin yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba Yvan Buravan nyuma yo gushyira hanze amashusho basangira ifunguro(videwo)

Umuhanzi nyarwanda Uncle Austin udahwema kugaragaza umubano wihariye yagiranye na nyakwigendera Burabyo Dushime Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba muzika nyarwanda bashengewe n’urupfu rwe ubwo yashyiraga hanze videwo bari gusangira.

Aya mashusho yayashyize ku rubuga rwe rwa Instagram maze abamukurikira kuri urwo rubuga ndetse n’abakunzi ba nyakwigendera muri rusange batangira kugaragaza akabari ku mutima dore ko bose bahurizaga kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Uncle Austin ni umuhanzi uzwiho kugira umubano n’abahanzi benshi hano mu Rwanda dore ko abenshi bagenda bamushimira uruhare yagiye abafasha mu muziki wabo.

Uncle Austin ubuhanzi bwe abufatanya n’umwuga w’itangazamakuru akorera kuri radiyo Kiss FM ndetse ni n’umushoramari kubera ko afite resitora yitwa “Uncle’s Restaurants.”

Dore videwo Yvan Buravan asangira na Uncle Austin:

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

”Ruhuka mu mahoro” reba amwe mu magambo ateye agahinda yahereje indirimbo nshya ya Junior Rumaga yakoranye na Nyakwigendera Yvan Bravan akiriho

Musanze : umurwayi yacitse ambulance akizwa n’amaguru