in

Abakinnyi 11 b’Amavubi barabanza mu kibuga ku mukino barakina na Sudan mukanya

Harabura amasaha macye cyane kugirango ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itangire umukino wa gishuti ifitanye na Sudan.

Hashize icyumweru cyose ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikora imyitozo ikorera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Abakinnyi benshi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda barahageze usibye Mutsinzi Ange utarahagera.

Ikipe y’igihugu ya Sudan nayo kuri uyu wa kabiri yageze hano mu Rwanda, ihita itangira imyitozo yitegura uyu mukino wa gishuti yisabiye u Rwanda.

Abakinnyi 11 b’Amavubi barabanza mu kibuga.

Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Niyomugabo claude, Manzi Thiery, Niyigena Clement, Bizimana Djihad, Ally Niyonzima, Muhadjiri Hakizimana, Rafael Yorke, Muhire Kevin
Mugenzi Bienvenu.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, hazaba nuwo kwishyura uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze : umurwayi yacitse ambulance akizwa n’amaguru

“Twara uruhinja rwawe uve muri iyi nzu ” umwana w’umukobwa muto cyane ahanganye na nyirasenge(videwo)