in

Musanze: Byagenze gute ngo Imbogo yari yigize indwanyi iheza abantu mu nzu, ngo ize gutaha ari umurambo

Byagenze gute ngo Imbogo yari yigize indwanyi iheza abantu mu nzu, bikaza kuragira itashye ari umurambo.

Imbogo yazindukiye mu marembo y’urugo ni uko maze ba nyiri rugo bahera mu nzu.

Ibimbyabereye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, aho abaturage batunguwe no kubyuka basanga imbogo iri mu mbuga y’urugo rw’umwe mu bahatuye.

Iyo mbogo yahagaragaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023

Iyi mbogo yagendagenda mu rugo rw’uwitwa Nyirandabaruta Athalie, aho yanyuzagamo ikanaryama mu mbuga yaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge was Kinigi, Twagirimana Innocent, yemeje aya makuru avuga ko iyo mbogo yarashwe kuko yashakaga kwiruka ku baturage.

Iyi mbogo yarashwe ubwo yasubizwaga muri Pariki ikabyanga aho yahise itangira kwiruka ku baturage aho inzego z’umutekano zahise ziyirasa kugira ngo idateza ibindi bibazo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntuzigere ubwira umugore ibi bintu 2 kabone nubwo waba umukunda byo gupfa

“Twambukanye n’imbangukiragutabara y’u Rwanda” Umushumba muri ADEPR Gicumbi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Leta yabafashije mu kuzana umubiri wa Pastor Théogen