in

“Twambukanye n’imbangukiragutabara y’u Rwanda” Umushumba muri ADEPR Gicumbi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Leta yabafashije mu kuzana umubiri wa Pastor Théogen

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Pastor Théogene Niyonshuti, Umushumba w’Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Habyarimana Vedaste yagaragaje ko inkuru mbi y’impanuka ya Pasiteri Theogene, Itorero ADPR rya Gicumbi nk’iryari riri hafi ya Uganda, rikiyimenya ryahise rishaka uko ryagera aho impanuka yabereye, biba ngombwa ko ari we bohereza kubikurikirana byose.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi twahuriye ku mupaka badufasha byose kugira ngo twambuke bitagoranye. Batwemereye kwambukana imodoka, badufasha mu buryo budasanzwe natwe dukorana n’Itorero rya ADEPR rya Uganda tugenda nk’abantu bahagarariye itorero tugiye kureba umuvandimwe mu mahanga.”

Bageze ku bitaro aho abari bagize impanuka bajyanywe, agaragaza ko aho ari ho baboneye imbaraga z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati “Twambukanye n’imbangukiragutabara y’u Rwanda n’umuganga ndetse n’umuforomo bari kumwe n’utwara iyo modoka. Twageze i Kabale tubona bomboni bashyize kuri umwe utari washizemo umwuka nta mwuka urimo, abaganga twazanye bajya kuwukura mu mbangukiragutabara twazanye batangira kumuvurira ahongaho.”

Uyu muyobozi yerekanye ko nubwo ku bw’amahirwe make nawe atarokotse ariko inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zarabafashije cyane kugira ngo umubiri wa Pasteri Theogene n’abari kumwe mu modoka bagezwe mu Rwanda bitagoranye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: Byagenze gute ngo Imbogo yari yigize indwanyi iheza abantu mu nzu, ngo ize gutaha ari umurambo

Amashusho y’urukozasoni bivugwa ko yafatiwe mu karere ka Bugesera, akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye