in ,

Murumuna w’umuhanzi Christopher yinjiye muri muzika aho yazanye imbaraga zidasanzwe ashaka gutera ikirenge mu cya mukuru we (inkuru irambuye)

Murumuna w’umuhanzi MUNEZA Christopher ubu wamaze kwinjira muri muzika arahamya ko azanye imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda ashaka kugera ikirenge mu cya mukuru we ubu ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba muri muzika nyarwanda. Uyu musore uzwi ku mazina y’ababyeyi nka INSHUTI Prosper akaba amenyerewe ku mazina y’ubuhanzi nka Kane yaduhamirije ko afite ejo heza muri muzika ye nyuma yo kubona uko indirimbo ze ebyiri yatangiriyeho muzika ye zakiriwe n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.

Umuhanzi Kane

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Kane yagiranye na YEGOB.rw mu kanyamuneza kenshi uyu muhanzi yatubwiye ko yinjiye muri muzika mu mpera z’umwaka wa 2017 ari naho yahise anashyira ahagaragara amajwi y’indirimbo ye ya mbere ariyo SWEETEST LOVE, iyi ndirimbo ikaba yaraje gukurikirwa n’iyitwa NDI MU RUKUNDO yashyize ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Umuhanzi Kane

Kane yakomeje atubwira ko arimo kwibanda cyane ku ndirimbo zo mu njyana za RnB na Pop ndetse atubwira ko afite izindi projets nshya ahishiye abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, izi akaba avuga ko zizabageraho mu gihe cya vuba nubwo agifite imbogamizi zo kuba nta management arabona kugeza ubu.

Umuhanzi Kane

Mu gusoza, umuhanzi Kane mu magambo ye bwite yabwiye YEGOB.rw ati: “Nkomeje guterwa imbaraga cyane nuko indirimbo zanjye ebyiri natangiriyeho zakiriwe, ibi ni ibikorwa byanjye byatangiye kwivugira. Icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira kuko hari byinshi mbahishiye kandi ndimo kubategurira, bizabageraho vuba kandi nizeye neza ko bizabashimisha”.

Umuhanzi Kane

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo SWEETEST LOVE y’umuhanzi Kane

Kane – SWEETEST LOVE

 

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo NDI MU RUKUNDO y’umuhanzi Kane

Kane – NDI MU RUKUNDO

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
tufao
tufao
5 years ago

umusaza arabyumva nge numvishije sweetest love ndetse na ndi murukundo ntangazwa nimpano Ya KANE keep it up man urashoboye kbs

simon
simon
5 years ago

turamushyigikiye uwo musore arabizi

Kane – NDI MU RUKUNDO

Itsinda Western Boyz rikomeje guhiga andi matsinda nyarwanda rikora umuziki w’umwimerere