Mu Rwanda
Mukuru wa Mwiseneza Josiane yasutse amarira nyuma yo kumva ibibazo yahuye nabyo
Nubwo uyu munsi umuryango wa Mwiseneza Josiane ndetse n’inshuti zabo bafite ibyihsimo byinshi bitewe n’ikamba umukobwa wabo yegukanye muri Miss Rwanda 2019, mukuru yarize cyane nyuma yo kumva akaga Josiane yahuye nako.
Nkuko yabitangarije umunyamakuru wa igihe.com, Dushimimana Olive ari mukuru wa Josiane yavuze ko yarize cyane bitewe n’agahinda yagize yumvise uburyo umuvandimwe yagenze ibirometero 10 n’amaguru kugirango akunde abashe kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Gusa ngo nubwo yatangiye ari ngo ibyari amarira byaje guhinduka ibyishimo bitewe n’urukundo abantu bagiye bagaragariza Josiane.
