Mukobwa birashoboka ko ahari nawe uri gukunda umusore kubera ko yambara neza, kubera uburyo agenda, kubera uburyo aseka n’ibindi. Ibi ntagisobanuro na kimwe bifite mu buzima bw’urukundo. Iyaba wamenyaga ko uyu musore ashobora kuba ari ku rwego rwo kubabaza abantu benshi mu gihe gito, ntiwakemeye ko nawe ujya mu bo yababaje cyangwa mu bo ashaka kubabaza.
Mu by’ukuri abahungu ntabwo bazana urukundo ngo barupimishe metero cyangwa ikindi kugira ngo ukunde ubone ingano yarwo. Umuhungu ugukunda nakugera imbere iteka azahita abivuga cyangwa abigaragarishe ibikorwa kugira ngo ubone neza ko atandukanye n’abandi mwahuye cyangwa muhura buri munsi.
Uyu munsi twaguteguriye ibintu umusore ugukunda bya nyabyo azagukorera utarinze kubimusaba cyangwa ngo ugaragaze ko ubishaka.Uyu musore ufite iyi myitwarire numubona uzamenyeko ari we Imana yakugeneye ntuzareke ngo agucike.
1.UYU MUSORE NTAJYA ASHIDIKANYA KUGANIRA NAWE KU HAZAZA HANYU
Ibi bintu uzabimubonaho cyane, ntazagira isoni zo kuganira nawe ku hazaza hanyu, uzajya wumva iteka imishinga ye uyirimo, niba utanayirimo ubone asa n’uri kuyigushyiramo ku ngufu. Ibi bizakwereke ko atandukanye. ‘Umusore uri mu rukundo ntazagira isoni zo kukuganiriza ku hazaza hawe nawe kabone n’ubwo mwaba mutarabiha umurongo’.
2.NTABWO AJYA AGERAGEZA KUGUHINDURA
Umuntu w’ingenzi ntajya ashaka ko wihindura ngo ube uwo utari kuko akaneye wowe kandi ku bwo kugukunda akunda uko uteye. Azaguha agaciro ukwiriye uko umeze ku buryo nawe uzagera aho ukibaza niba koko agukunda cyangwa niba akubeshya. Hari uwo muzahura akakubwira ngo nudahindura ibi ntabwo nkufite uwo si uwawe. Cyangwa mwaba muri kuganira ukumva aravuze uti “Ariko rero buriya ugiye wambara amajipo magufi byaba ari byiza, akenshi azabikubwira asa n’ubigutegeka……..”.
3.AKUNDA KUGUSETSA BINYUZE MU BIKORWA
Arabikunda, akunda kukubona useka niyo mpamvu ibikorwa bye uzasanga byibanda ku kintu cyatuma useka kandi ugahora wishimye. Niba ufite uwo muntu icara ugenzure urebe niba koko afite iyi ngingo muri we. Akenshi akunda kukwitegereza cyane cyane iyo wishimye ukabona nawe biramushimishije.
4.NIBA URI UMUNTU W’INGENZI KURI WE, ITEKA AZAHORA ARINDA ISEZERANO RYE KURI WOWE
Niba yaragerageje kuba umuntu wa mbere mu buzima bwawe, iteka azahora aharanira kuba ikintu cyiza wigeze ubona. Azakora byinshi kugira ngo ubone ko agukunda koko. Uyu musore azaba nta makemwa mu kurinda isezerano yagiranye nawe, azemera yibe ariko asohoze isezerano yaguhaye. Ibi rero ntabwo ubimusaba cyangwa ngo ugaragaze ko ubikeneye muri kumwe, kandi burya si bose bamubona ni wowe wenyine ufite ayo mahirwe.
Ese ibi bintu bihuye neza n’ibyo umusore mukundana cyangwa muri kumenyana afite? Igisubizo ni wowe ugifite. Ese mwahuye gute? Reba neza niba koko agukunda.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating