in

Mugore/mukobwa gendera kure ibi bintu niba ushaka guhorana ububobere mu myanya y’ibanga

Beautiful loving couple kissing in bed. beautiful young couple lying together on the bed. Romantic young couple in love lying on bed. Beautiful couple smiling in bed.

Kuva umuntu w’igitsinagore wese atangiye kujya mu mihango ye ya mbere kuza acuze , mu myanya ye myibarukiro hahoramo ububobere ndetse bukiyongera cyane iyo agiye gutera akabariro. Nubwo bimeze bityo ariko umugore cyangwa umukobwa ashobora kubura ubu bubobere bitewe n’impamvu zitandukanye nkuko tugiye kubireba.

Hari ibintu bishobora gutuma umukobwa/umugore abura ububobere nibyiza rero kubigendera kure.

Nkuko twabivuze, ububobere akenshi bwiyongera mu gihe cyo gukora imibonano.

– Iyo ukoze imibonano ku gahato, cyangwa utishimiye uwo muri kuyikorana, ubu bubobere buragabanyuka bukaba bwanagenda burundu.

– Kutanywa amazi kenshi nabyo bigabanya ubu bubobere.

– Kunywa itabi no kunywa ikawa biri na byo mu bigabanya ububobere.

– Imiti yo kuboneza urubyaro itandukanye cyane cyane agapirako mu kuboko n’urushinge na byo biri mu bigabanya ubu bubobere.

– Umubyibuho udasanzwe n’indwara zimwe na zimwe biri na byo mu bigabanya ubu bubobere.

Imiti ikoreshwa mu gusukura mu gitsina ishobora nayo kwangiza ubu bubobere niyo mpamvu bitemewe kuyikoresha utagishije inama muganga ubusobanukiwe.

Ni iki wakora ukongera ububobere?

– Ububobere bugizwe 90% n’amazi. Rero umuti wa mbere ni ukunywa amazi menshi kandi buri munsi. Ibi butuma umubiri wose woroha.

– Itabi n’ikawa twabonye ko biri mu bibugabanya, ni ukubigendera kure mu gihe bigutera kumagara.

– Niba biterwa n’imiti yo kuboneza urubyaro wahindura ugakoresha ubundi buryo buhuza n’umubiri wawe, icyo gihe buragaruka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore utikoraho yagiye guterera ivi umukobwa yitwaza kajugujugu(amafoto)

Ntagahora gahanze: umukobwa w’uburanga ari mu marira menshi nyuma yo kubengwa n’uwari umukunzi we(Video)