in

Mubyeyi onsa umwana wawe ureke kumuha amata! Dore ibibi by’amata ku bana bato ntubwo bayakunda kubi

Ese ni ibiki bigize amata y’inka biyagira mabi ku mwana muto?

Tugereranyije n’amashereka, amata y’inka arimo umunyu ngugu muke bwa fer, Fer ni ingenzi cyane mu ikorwa ry’amaraso kandi unagira uruhare mu mikurire n’imikorere y’ubwonko bw’umwana.

Si ibyo gusa kandi kuko mu mata y’inka habamo n’izindi protein zituma n’ubutare bwa Fer umwana ashobora kurya mu bindi biryo butabasha kurenga igogora ngo bigirire umubiri akamaro.

Ububi bw’amata y’inka ku mwana unywa amata

Amata y’inka rero ku bana bato agabanya umunyu ngungu witwa Fer (Iron) kandi ugira uruhare mu mikorere n’imikurire y’ubwonko.

Ibi bituma rero umwana wanyoye amata y’inka akiri muto mu kimbo cyo konswa na nyina agira ikibazo mu mikurire y’ubwonko maze akazagira ubwenge buke.

Kubera rero izindi ntungamubiri ziba mu mata nka protein, vitamin, lipids zituma umwana wanyoye amata y’inka akura neza mu gihagararo.

Amaguru agakura, amaboko bikaba uko. Agakura akaba munini nk’inka mbese.

Ariko ubwonko bwe buba bwarakuze nabi maze ntagire ubushobozi bw’ubwonko bushimishije nkubwo yari kuzagira iyo adakoresha amata y’inka.

Ababyeyi bakwiye gukora iki rero

Iyo umugore amaze igihe runaka yonsa umwana we nta kindi amuha, umwana agera igihe agakura amashereka gusa ntabashe kumuhaza. Imfashabere rero iba ikenewe.

Iyo ageze iki gihe rero atakibasha guhazwa n’amashereka ya nyina gusa, ni ngombwa kumutangiza imfashabere.

Akenshi umwana atangira imfashabere ku mezi atandatu. Umwana aba ashobora kurya ibiryo bidakomeye kandi birimo indyo yuzuye.

Umwana aba agomba kurindwa amata y’inka byibura kugeza igihe yujuje umwaka umwe.

Iyo ku mpamvu runaka, umubyeyi atabasha guhaza umwana kandi nawe atarageza igiye ashobora kurya ibiryo, si byiza na mba kumutangiza amata y’inka.

Ikiza ni ukumugurira amata yabugenewe ahabwa abana nk’imfashabere.

Akenshi rero ayo mata aba ahenze ku buryo ababasha kuyigondera ari mbarwa. Uretse ko na none adahenze cyane.

Ariko niyo yaba akasha, kubera ubuzima bwiza ababyeyi baba bashakira abana babo ni ngombwa ko bayagura.

Ngayo nguko rero. Mubyeyi irinde guha umwana wawe amata y’inka ataruzuza umwaka umwe w’amavuko.

Amata y’inka agabanya bikomeye umunyu ngugu wa Fer ufite akamaro kw’ikorwa ry’amaraso n’imikorere myiza y’ubwonko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwerekanye amazina (10) y’abakobwa bavamo abagore beza cyane mu buryo utatekerezaga

Dore uburyo bwo kwivura Maraliya utagombye gufata indi imiti