in

Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yakosoye AS Kigali mu mukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori yatsinze AS Kigali y’abari n’abategarugori mu mukino wa gicuti utari woroshye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi hari habereye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports y’abari n’abategarugori ikaba yatsinze AS Kigali y’abari n’abategarugori ibitego bibiri kuri kimwe.

Ibitego bya Rayon Sports y’abari n’abategarugori byatsinzwe na Uwamahoro Kim na Dolce, uyu mukino ukaba wabaye mu mvura aho byageze ku munota wa 60 umusifuzi akawuhagarika nyuma ukongera gusubukurwa.

Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori itozwa na Dusange Sasha, iyi kipe ikaba igomba kuzakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we (Amafoto)

Bruno Fernandes yavuze ku kuba Cristiano Ronaldo yaratumye asubira inyuma