in

Bruno Fernandes yavuze ku kuba Cristiano Ronaldo yaratumye asubira inyuma

Umukinnyi Bruno Fernandes yanze gushinja mugenzi we Ronaldo bakomoka mu gihugu kimwe ko kugaruka kwe muri Manchester United ari kimwe mu byatumye asubira inyuma.

Fernandes akihagera yahise yerekana itandukaniro kuko yatsinze ibitego 29 anatanga imipira 19 yavuyemo ibitego mu mikino 53 ye ya mbere muri Premier League,nyuma yo kuva muri Sporting Lisbon muri Mutarama 2020 ku masezerano ya miliyoni 55 z’ama pound.

Fernandes yagize ati: “Imyinshi mu mipira ivamo ibitego natanze niwe nayihaye, ntabwo rero ntekereza ko bikwiriye.

Nagize ibihe bibi nkurikije imibare yanjye. Ntabwo ntekereza ko bijyanye na Cristiano.

Mbere yuko aza nafataga penaliti ariko nagize amahirwe yo gutera ebyiri ariko zose narazihushije. Ntabwo rero narenganya Cristiano gufata penaliti, cyane ko yazitsinze.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mvura nyinshi, Rayon Sports yakosoye AS Kigali mu mukino wa gicuti

Video; Irene Murindahabi yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yagiye gutara amakuru