in

Mu muteguro udasanzwe Cristiano Ronaldo yizihije isabukuru y’umugore we _ AMAFOTO

Cristiano Ronaldo na madamu ndetse n'umuryango

Umuryango wa Cristiano Ronaldo ku munsi w’ejo wizihije isabukuru y’amavuko ya madamu wa Ronaldo ari we Georgina Rodriguez.
Ku munsi w’ejo nibwo umukunzi wa Cristiano Ronaldo yakoze ibirori byo kwishimira imyaka 29 avutse kuko yabonye izuba tariki 27 z’ukwezi kwa 01 mu 1994, yari ari kumwe n’umugabo we ndetse n’abana be. Muri ibi birori, Georgina Rodriguez yari yambaye imyenda ikoze mu buryo budasanzwe.

Cristiano Ronaldo na madamu ndetse n’umuryango

Georgina Rodriguez wahoze ari umukozi mu bicuruzwa bya Gucci i Madrid mbere y’uko ahura na Cristiano Ronaldo bakajya mu rukundo.
Mu magambo Georgina Rodriguez yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze mu buryo bwo kwizihiza isabukuru, yagize ati: “Imyaka 29 iruzuye, nzengurutswe n’abantu benshi kandi nkunda n’umutima wanjye wose. Byimazeyo ndashimira Imana kuri byose yankoreye. Nshimiye buri muntu wese wafashe umwanya muto, akifatanya nanjye mu byishyimo ndetse akananyereka urukundo”.

AMAFOTO: 

Georgina Rodriguez madamu wa Ronaldo
Cristiano Ronaldo na madamu ndetse n’umuryango
Bamwe mu nshuti z’umuryango
Georgina Rodriguez ari imbere y’umutsima

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyaze YB yari yarahisemo neza! – Andi mafoto y’umukobwa wakundanaga na Yvan Buravan yagiye hanze

Umuhanzi Afrique yasubije umufana we wamusabye ko yabatamo umuzigo