in

Mu mikino 24 aheruka gukina nta gitego afite: Imibare ya Rutahizamu mushya wa Rayon Sports iteye inkeke ku bakunzi b’iyi kipe ko bashobora kuba baguze myugariro aho kuba umwataka

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 23/11/2023 nibwo Kukibuga kindege I kanombe mu mujyi wa Kigali ahagana i saa munani zijoro, Rutahizamu Mpuzamahanga wumunya Guinea Conakry Alsény Camara Agogo yari asesekaye I kigali aho aje gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayonsports football club Yamubengutse yakitwara neza akaba yarangizanya nayo akaba umukinnyi wayo.

Uyu Rutahizamu bivugwa ko Yaje mu Igeragezwa muri Rayonsports dore ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura ibitego mugihe yaba yitwaye neza RAYONSPORTS ikamushima akaba yatereka umukono kumusazerano muri iyi kipe akemezwa nk’umukinnyi mushya wiyi kipe benshi batazira akazina ka Gikundiro nkuko nayo ibivuga.

Amakuru azana uyu Rutahizamu mu Rwanda yatangiye gucaracara ubwo byavugwaga ko rayon iri munzira yo gutandukana na RUTAHIZAMU wayo Mpuzamahanga wumugande Mussa Essenu Simba kubera umusaruro muke uyu musore amaze igihe agaragaza ubu Rayon ikaba iri mubiganiro nawe ngo bareba uko batandukana ntamananiza Kumpande zombi cyane ko uyu musore amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mukwa 12 mu mpera zuyu mwaka.

RUTAHIZAMU mushya wa Rayonsports CAMARA yaciye mumakipe atandukanye yo muri Africa harimo iyo yakinagamo yitwa As Kaloum ikaza kumutiza HUS Agadir gusa ubu akaba yaramaze igihe nta kipe agira abarizwamo naho ubwo aheruka mu ikipe y’igihugu ya Guinea hari muri 2016 aho ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry yari mu itsinda rimwe na Dr Congo nikipe y’igihugu icyo gihe yakinagamo undi mukinnyi wa Rayonsports kurubu nawe uri mubihe bye byiza ariwe Hertier Luvumbu nzinga, Aba bombi bakaba barahuriye mukibuga bombi bacakirana muri icyo gihe.

Nta makuru menshi kuri uyu Rutahizamu kuko kurubu Imibare igaragaza ko Mu mikino 24 iheruka Aheruka gukina cyangwa se yagaragayemo nta Gitego na kimwe yatsinzemo icyo yakoze cyonyine cyari ugutanga umupira umwe wavuyemo igitego gusa.

Uyu Rutahizamu akaba ari umusore w’imyaka 28 kurubu Akaba Aje mwigerageza muri Rayonsports akaba ntakipe yari afite kurubu cyangwa c ibyo bakunze kwita free agent.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Oladips wari umaze iminsi 10 yarapfuye, yatunguranye nyuma yo kugaragara ari muzima (VIDEWO)

Yari agaragiwe: The Ben yageze muri Canada yakirwa mu buryo budasanzwe -AMASHUSHO