in

NdabikunzeNdabikunze

Mu magambo meza isigirije urukundo rwinshi, Paul Pogba yifurije umugore we isabukuru .

Tariki ya 16 Ugushyingo buri mwaka, umugore wa Paul Pogba, Zulay Pogba yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro byabaye akarusho dore ko yayizihije ari kumwe n’umugabo we Pogba n’abana babyaranye babiri.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Paul Pogba yavuze amagambo asigirije yifuriza isabukuru nziza umugore we.

Yagize ati”Umugore mwiza, umubyeyi w’icyitegererezo, umwamikazi wanjye. Isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 28 buzima bwanjye”.

Paul Pogba n’umugore we Maria Zulay bafitanye abana babiri barimo Labile Shakur wavutse mu 2019, ndetse n’undi mwana wavutse mu 2020 ariko izina rye ntiryigeze ritangazwa.

Pogba w’imyaka 28 y’amavuko, bwa mbere yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli ukomoka muri Bolivia babyaranye, mu 2017 ubwo bafotorwaga bari kuryoshya muri Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umugabo minini cyane warongoye umugore muto yaciye ibintu.

Umuhanzikazi Lady Gaga yatamajwe bikomeye n’ikanzu ye bamufotora agaragaza imyanya y’ibanga ye.