in

Mu magambo ashimangira urwo amukunda, Miss Shimwa Guelda yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yifurije isabukuru nziza umwana we w’imfura wujuje imyaka ibiri y’amavuko kuri uyu wa 10 Nzeri 2022.

Hari ku ya 10 Nzeri 2020 nibwo inkuru nziza yatashye mu muryango wa Shimwa Guelda n’umutware we, Hussein. Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, imyaka 2 irashize neza Hussein na Guelda bibarutse imfura yabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Shimwa Guelda yabwiye umwana we amagambo y’urukundo ashimangira ko amukunda ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Shimwa Guelda yifashishije videwo igaragaramo bimwe mu bihe bitandukanye yagiranye n’umwana we maze ayiherekesha amagambo agira ati « Joyeux anniversaire à la prunelle de nos yeux, notre trésor on est les plus heureux des parents, tu nous combles de bonheur depuis ce jour que Allah nous à béni et nous a offert le plus beau des cadeaux ❤️ Le 10 septembre 2020 ❤️ Deux ans se sont écoulés déjà tu grandis trop vite pupuce 🥹. Kura ujye juru kibondo, ukure ushimwa n’Imana ndetse n’abantu. #unconditionallove happy second birthday baby girl ❤️». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo «Isabukuru nziza kuri pome y’amaso yacu, ubutunzi bwacu nitwe twishimye cyane kubabyeyi, watwujuje umunezero kuva uwo munsi Allah yaduhaye imigisha akaduha impano nziza cyane 10 10 Nzeri 2020 years Imyaka ibiri irashize ‘urimo gukura vuba, pupuce 🥹. Kura ujye juru kibondo, ukure ushimwa n’´Imana ndetse n’abantu. isabukuru nziza y’amavuko Mwana wanjye ❤️ ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mabukwe namwotsa n’amazi ashyushye” Shakira yatamaje abagore barogesha abagabo n’abana babo

Dore ibizakubwira ko ukwiye gutandukana n’umukunzi wawe