in

“Mabukwe namwotsa n’amazi ashyushye” Shakira yatamaje abagore barogesha abagabo n’abana babo

Mu kiganiro Shakira yakoze gibanda ku mubano w’umugabo n’umugore, yagarutse cyane ku kuntu umugore aba agomba kumera imbere y’umugabo we, yavuze Kandi ku bagore bamwe na bamwe bajya barogesha abagabo n’abana babo kugira ngo babeho uko babyifuza.

Bamwe mu bagore barogesha abana babo kugira ngo batazabyarira mu rugo, batazabura abagabo ndetse bakarogesha abagabo babo batazabahemukira cyangwa se ngo babace inyuma gusa ariko ibyo biza kugera aho bigatera ikibazo aho gusanga bamwe bagumiwe n’ibindi bitandukanye.

Yavuze ko Kandi nyirabukwe, mushiki w’umugabo we atamwinjirira mu rugo uko biboneye kubera ko ni umugabo we si umugabo wabo ikindi Kandi yavuze ko nyirabukwe ashatse kumumenyera yamumenaho amazi ashyushye.

Shakira ni umugore umaze kumenyekana mu gutanga ibiganiro akenshi ku mbuga nkoranyambaga harimo YouTube cyane cyane dore ko n’ibi yabivuze mu kiganiro na Sabin ukorera Isimbi kuri YouTube.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye umuzamu Ramadhan Kabwili ibintu bitatu agomba gukosora

Mu magambo ashimangira urwo amukunda, Miss Shimwa Guelda yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we