in

Mu magambo arimo ubufana bwinshi Minisitiri wa Siporo yemeje ikipe afana hagati ya Rayon Sports na APR FC zahuriye kuri Final

Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ku isaha ya saa cyenda z’amanwa hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports zihora zihanganye.

Ni umukino wari wahuruje abanyarwanda benshi baturutse mu turere dutandukanye, ku isaha ya saa munani z’amanwa Sitade yari yamaze kwinjira ndetse na Sitade yari yafunzwe nkuko FERWAFA yari yabitangaje mbere. Umukino ugiye gutangira habaye igisa no gushwana cyane hagati y’amakipe yombi bapfa ibyicaro.

Umukino waje gutangira ikipe zombi ubonako zishaka gutwara igikombe ariko ikipe ya APR FC ntibyaza kuyihira nyuma y’uburyo yagiye ihusha amahirwe asekera Rayon Sports yegukana igikombe itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere kigizwemo uruhare na Ngendahimana Eric.

Nyuma y’umukino Minisitiri w’imikino Madam Aurore Mimosa Munyangaju niwe wahereje igikombe ikipe ya Rayon Sports nk’umutumirwa mukuru wari uri kuri uyu mukino. Iki ntabwo ari agashya ahubwo ni uko akimara gutanga iki gikombe yagiye kumbuga nkoranyambaga ze atangaza amagambo agira Ati” Ohh RAYOOOON 🏆, Congratulations ” bigaragaza ko ashobora kuba nawe intsinzi ya Rayon Sports yayishimiye mu buryo bukomeye.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yibyavugwaga byose ko ishobora gusohokera u Rwanda ibifashijwemo na APR FC, yahise byose ibitera umugongo nyuma yo kubona intsinzi imbere ya Gikundiro, ikipe ikunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nzamutuma Gervais
Nzamutuma Gervais
10 months ago

Ntawe udakunda Rayon Sport kuko ifite igikundiro yasinzwe na Nyagasani.

Mu mafoto y’ubwiza agaragaza ikimero, ihere ijijo ubwiza bw’umukobwa wahoze akundana na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz 

Rayon Sports yatanze ibyishimo koko! Amashusho ya Anita Pendo na Mc Buryohe bishimira igikombe Murera yatwaye APR FC