in

Mu mafoto :Reba inkumi y’ikizungerezi irimo kuvugwa mu rukundo na Njuga.

Ngabo Leon wamenyekanye nka Njuga cyangwa kadogo bitewe na filime zitandukanye yagiye akinamo aravugwa mu munyenga w’urukundo n’inkumi y’ikizungerezi yitwa Rosine Umuhoza.

Amaranga mutima yaba bombi bakunda kuyagaragaza bifashishije imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa Instagram .

Uyu mukinnyi wa firime nyarwanda we byamurenze akagera aho ashyira ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram yarangiza akavuga ati “Only me” cyangwa “Njye gusa” .

Rosinette Umuhoza na we mu minsi ishize aheruka gushyira ifoto y’uyu musore ku rukuta rwe, arangije arandika ati “Arabaruta bose” arangije ashyiraho akamenyetso k’umutima ashaka kwerekana ko yamwihebeye.

Umuhoza Rosinette uryohewe n’urukundo rwa Kadogo cyangwa se Njuga, asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga wifashishwa mu kwamamaza, mu bijyanye n’amafoto cyangwa se mu kumurika imideli mu bitaramo n’ahandi hateraniye imbaga y’abantu benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa warangije kaminuza wafotowe azenguruka umujyi wose afite itangazo risaba akazi ibyamubayeho nyuma ni igitangaza gikomeye.

Abakobwa bafite ibibuno bishotora abagabo bavugishije abatari bake nyuma yo kugaragara barushanwa kwatsa umuriro mu ziko (AMAFOTO)