in

Mu Kivu habereye impanuka iteye ubwoba, yahise ihitana umwana muto cyane

Mu kiyaga cya kivu habereye impanuka ikomeye y’ubwato bwari butwaye abantu batandatu, yaguyemo umwana w’umwaka n’igice, umugabo  w’imyaka  36 aburirwa irengero.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, mu  kagari ka Ruhingo, Umudugudu wa Gasharu mu Karere ka Rutsiro.

Amakuru avuga ko ubu bwato bwavaga ku kirwa cya Nyamunini kiri mu kiyaga cya Kivu bwarohamye, aho bwari butwaye abantu batandukanye.

Polisi yo mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Bigirimana Naphtali ari we waburiwe irengero, aho agishakishwa naho umwana w’umwaka umwe yarohowe ahita apfa.

Kuri ubu Ingabire, ari we mubyeyi w’umwana arwariye ku Kigo nderabuzima cya Musasa kubera ihungabana.

Abo bakoze impanuka batabawe n’abarinzi b’ubwato bari ku nkombe ndetse umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yooo baramutwaye!! Umukobwa w’ikizungerezi wakunzwe muri film, agiye gushinga urugo.

Butera Knewless yavuze impano iruta izindi zose yahawe mu buzima bwe