in

Mu gihugu cy’Ubuhinde bategetswe gukora ibidasanzwe ku munsi w’abakundana (St Valentin)

Mu gihugu cy’Ubuhinde abaturage bategetswe kudafata umunsi w’abakunda (St Valentin) nk’umunsi wo kwishimira urukundo ,ahubwo ko bakwiye k’uwifata nk’umunsi wo guhobera inka zabo  mu rwego rwo guha agaciro abo mu bwoko bw’Abahindu (Hindu).

Ishami rishinzwe ubuzima bwiza bw’amatungo muri iki gihugu ,kuwa gatatu ryatangaje ko ,guhobera inka bizana ubutunzi n’umunezero  bityo ko abantu bakwiye kuzafata umunsi w’abakundana nk’umunsi w’inka.

Ubwoko bw’Abahindu mu gihugu cy’Ubuhinde ni bumwe mu bwoko bwizerera cyane mu nka , kandi batarya inyamaswa iyo ariyo yose ariko kandi byagera ku nka zikubahwa cyane , ku buryo ntawemerewe kubaga inka , ari nayo mpamvu abantu basabwe kuzahobera inka k’umunsi w’abakunda nk’ikimenyetso cy’urukundo zikwiye guhabwa.

Ariko aha bikanaterwa n’uko mu busanzwe abo mu idini ry’Abahindu bizera ko iyo  umuntu apfuye ashobora kuzukira mu nyamaswa.

Abaturage bategetswe guboera inka k'umunsi w'abakundana (St Valentin)
Abaturage bategetswe guboera inka k’umunsi w’abakundana (St Valentin)

Source: The New York Post

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa APR FC bwategeye umurengera w’amafaranga umukinnyi uzinjiza igitego mu izamu rya Rayon Sports

“Wampfashije ugashuka umugabo wange mugasohokana ko hari umusore untereta uzansura” ikiganiro cy’abagore 2 cyavugishije benshi