in

Uyu mugabo yavutse adafite amaguru n’amaboko|Ubu ni umuherwe cyane|Ese abaho ate?

Umugabo witwa Nick Vujicic yatunguranye ubwo yavukaga abantu bagasanga nta maguru ndetse nta n’amaboko afite, nibyo rwose uyu yahuye n’uburwayi buzwi nka tetra-amelia syndrome ubu bukaba ari uburwayi bukomeye ariko budapfa kuboneka henshi. Mu byukuri kuvuka nta maguru nta n’amaboko ni ikibazo gikomeye ndetse n’ikimenyetso gifatika cyerekana ko umuntu atazoroherwa n’ubuzima.

Icyakora nubwo yavutse ameze uku, ku myaka 10 gusa Nick, yihaye gahunda yo kwigira ndetse no kwibeshaho, uyu uretse no kuba yaravutse afite ikibazo ku mubiri akigera ku isi ntiyorohewe kuko yahise ahura n’ikindi kibazo cy’imitekerereze yatewe n’abana bamuseserezaga ku ishuri biturutse ku miterere ye. Gusa uyu ntiyacitse intege ahubwo yahisemo kwikorera ibintu ku giti cye ntanumwe ategereje.

Afite umugore n’abana babiri b’abahungu

Uyu ahereye ku miterere igoranye y’umubiri we yiyemeje gutera ingabo mu bitugu bagenzi be bavukanye ubumuga bw’umubiri kugira ngo ntibagakangwe nuko haribice by’umubiri badafite.

Uyu ntakindi yakoze ahubwo yihase imyitozo inyuranye maze biza kurangira abaye umuhanga mu koga (swimming), sibyo gusa kuko yanitoje imikino yo kugendera kurubura ndetse no kugenda hejuru y’amazi akoresheje ibikoresho byabugenewe.
Uyu yahatanye ku rwego mpuzamahanga mu bihugu binyuranye kugeza ubwo ibiganiro atanga byaje kubaka n’abandi benshi bamuzamukiraho biteza imbere.

Yabaye umuherwe

Ubusanzwe umuntu ufite ibice byose by’umubiri usanga ahora ahanganye nuko yamenya byibuze umwe mu mikino ibaho ndetse benshi bikabananira, uyu utagira amaguru n’amaboko n’umuhanga mu mikino itatu (swimming, skydiving, surfing). Kuri ubu Nick nubwo nta maguru ndetse n’amaboko afite yabashije kubaka afite umugore n’abana babiri b’abahungu.

Uyu amaze gusana imitima ya benshi ndetse yagaragaje neza ko kugira ubumuga bitabuza umuntu gukora akiteza imbere kandi adakeneye ubufasha bw’abandi. niyo mpamvu abantu bose babashije kumumenya basigara bavuga bati “burya umuntu ntakwiye kwiheba ngo yitere ikizere, kuko byose biba bishoboka umuntu iyo agihumeka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rurashonga:Kim Kardashian na Kanye West batangiye kugabana imitungo yabo.

Mu byishimo byinshi umukobwa Samantha wamamaye muri filime nyarwanda yarangije kaminuza .