in

Mu bwiru bukomeye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu 30 gusa

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yakoze ubukwe na fiancée we Carrie Symonds mu birori byateguwe mu ibanga byitabiriwe n’abantu bagera kuri 30.

Ubu bukwe bw'”ibirori bitoya” bwabaye kuwa gatandatu nimugoroba nk’uko umuvugizi w’ibiro bye yabitangaje.

Uyu muvugizi yongeyeho ko Boris Johnson n’umugore we bazakora ibirori n’imiryango yabo mu mpeshyi itaha, ndetse ko ari nabwo bazajya mu kwezi kwa bucyi.

Minisitiri w’Intebe yahise asubira mu kazi nyuma y’ubukwe.

Ifoto imwe gusa y’ubukwe bwabo niyo yatangajwe n’ababishinzwe, ariko umudepite James Cleverly yatangaje amwe mu mafoto y’ubukwe, bugeze aho umugeni yambaye ibirenge naho Johnson yakuyemo karuvati n’ikoti.

Niwe minisitiri w’intebe wa mbere w’Ubwongereza ukoze ubukwe ari muri uyu mwanya kuva mu myaka hafi 200 ishize.

Ikinyamakuru Mail on Sunday kivuga ko abantu 30 aribo batumiwe mbere gato y’ubukwe – niwo mubare wemewe mu mabwiriza yo kwirinda Covid mu Bwongereza.

Umubare muto w’abantu ba kiliziya gatolika wari mu bateguye imihango y’idini, kuko bashyingiwe n’umupadiri.

Nubwo Johnson w’imyaka 56 yari yarashyingiwe kabiri mbere, Kiliziya Gatolika yemera gushyingira abatanye n’abo bashakanye iyo batari barashyingiwe n’iyo kiliziya.

Abantu batwaye ibikoresho bya muzika babonetse kuwa gatandatu nijoro basohoka ku biro n’urugo bya minisitiri w’intebe bizwi nka Downing Street.

Mu 2019 nibwo iby’urukundo rwa Johnson na Symonds byatangiye kuvugwa mu binyamakuru. Mu kwezi kwa kabiri 2020 batangaje ko bakundana kandi Symonds atwite.

Umwana wabo w’umuhungu yavutse mu kwezi kwa kane 2020.

Johnson n’umugore wa kabiri, Marina Wheeler, mu 2018 nibwo batangaje ko batandukanye nyuma y’imyaka 25 bashakanye.

Mbere, Johnson yari yarashakanye na Allegra Mostyn-Owen.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuva muri Stade ba bageni batahiwe ubukwe na Cecile Kayirebwa basezeranye imbere y’Imana

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel asezeye Kiyovu Sport