in

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel asezeye Kiyovu Sport

Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel yatandukanye n’iyi kipe yari agifitiye amasezerano y’akazi.

Ku gicamunsi cyo kuri wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, nibwo umunyezamu Bwanakweli Emmanuel yabanje kwandikira ubuyobozi bwa Kiyovu Sports abusezeraho atitaye ko akiyifitiye amasezerano.

Nyuma yo kwandikira abayobozi be Tariki ya 30 Gicurasi 2021 abamenyesha ko atandukanye na Kiyovu, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram maze anasezera bagenzi be bakinanaga, avuga ko bamubereye beza mu gihe bamaranye.

Mu butumwa bwa Bwanakweli yacishije kuri Instagram, yagaragajemo gushimira cyane abakinnyi bagenzi be mu myaka hafi ibiri bari kumwe.

Ati “Ku muryango mugari wa Kiyovu Sports, mfashe uyu mwanya mbashimira ku myaka igera kuri ibiri ku bwa buri kimwe mwamfashije mu gihe twabanye. Mwarakoze cyane ariko kubera impamvu zanjye bwite ndabasezeye. Mwarakoze cyane ni ah’ikindi gihe Imana Nibishaka.”

Ibi Bwanakweli abikoze nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 nta mukino n’umwe wa shampiyona arabasha gukina abanjemo ndetse mbere y’uko uyu mwaka utangira babanje kumushyira ku rutonde rw’abari basezerewe ariko agarurwa na Ndizeye Aimé Désiré Ndanda wari umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe Tekinike muri iyi kipe.

Mu mpamvu zivugwa zatumye uyu munyezamu afata icyemezo cyo gusezera ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, harimo kudahabwa umwanya wo gukina nyamara umunyezamu wa gatatu, Ishimwe Patrick we akawubona kandi Bwanakweli ari umunyezamu wa kabiri muri iyi kipe.

Biravugwa kando ko uyu musore amaze iminsi ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Gorilla FC bukeneye umunyezamu ufite uburambe bwo gukina mu cyiciro cya mbere.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwaruciye burarumira, ntacyo buravuga kuri aya makuru, cyane ko uyu munyezamu yagombaga kuzasoza amasezerano ye mu mpera z’iyi shampiyona.

Bwanakweli yakiniye amakipe arimo Gicumbi FC na Police FC yavuyemo muri 2019 ubwo yazaga muri Kiyovu Sports.

Bwanakweli Emmanuel i Bumoso Kimenyi Yves i Buryo

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bwiru bukomeye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu 30 gusa

Inkuru y’urukundo yarijije benshi: bafite ubumuga bukomeye ariko bakundana bidasanzwe.