in

Mu burakari bwinshi umukinnyi wa Rayon Sports yijeje umutoza Haringingo Francis kuzamufasha kunyagira Kiyovu Sports imaze igihe yarabagize insina ngufi

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yijeje umutoza Haringingo Francis Christian kuzamufasha kubona amanota atatu kuri Kiyovu Sports.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Rayon Sports izakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, uyu mukino ukazabera kuri Stade y’i Muhanga.

Hashize imikino irenga irindwi Rayon Sports itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera, kuri iyi nshuro abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bakaba bari gukubita agatoki ku kandi aho bashaka kwisubiza icyubahiro imbere ya mucyeba.

Rutahizamu Moussa Camara umaze igihe agaragaza ko yazamuye urwego rw’imikinire yiteguye kuzitwara neza agafasha ikipe ye kwegukana amanota atatu afatanyije n’abandi bakinnyi b’inkingi za mwamba barangajwe imbere na Heritier Luvumbu Nzinga.

Rayon Sports iheruka kunganya na Mukura Victory Sports igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe Kiyovu Sports yo iheruka gutsindwa na APR FC ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa ahangayikishijwe n’abakinnyi bane ngenderwaho muri APR FC basubiye inyuma ku buryo bukomeye bitewe no kudashyira umutima ku kazi

Inyubako 10 zubatse mu buryo butangaje ku isi (AMAFOTO)