Miss Nishimwe Naomi yasekeje abantu bari mu rusengero nyuma yo gukubita akavuvgirizo (Videwo)

Nyampinga w’umunyarwanda 2020, Nishimwe Naomi yasekeje abantu bari bari mu rusengero ubwo yashimaga Imana, akanyuzamo agakubita akavugirizo.

Nishimwe Naomi ubwo yari ari mu rusengero, yafashe indangururamajwi atangira gushima Imana. Ubwo yari ari gushima Imana yanyujijemo akubita akavugirizo.

Ubwo yamaraga gukubita akavuvgirizo, abari mu rusengero bose bahise baseka bitewe n’ukuntu yari agakubise.

Nishimwe Naomi ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ndetse akaba ari n’umubyinnyi mu itsinda rya Mckenzie.