in

Miss Akaliza yahishuye aho yahuriye n’umusore bakundana

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye mu itangazamakuru biturutse kuri uyu mukobwa ubwe aho yerekanye ko yateye intambwe yita ko ari iya nyayo.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Amanda yongeye gusangiza kwerekana amashusho y’umusore w’umuzungu bari kumwe ahishura ko bahuriye mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

Ati: ”Twahuriye muri London imyaka 4 ishize, ngerageza kwishakisha mu rugendo rurerure rw’imyaka 3 ntahirirwa nk’uko mbyifuza (Imana ishimwe yaremye umuntu uzi kwihangana). Nabyeruye amezi 7 ashize, twongeye guhura bwa mbere mu myaka 4 ishize mu kwezi gushize none ubu dufite iteka ryose ryo kugumana”.

Miss Akaliza ari mu rukundo

Yakomeje agira ati “Nta kintu kiza kiriho keretse Imana ikirimo. Izere Imana ko yaguha uwa nyawe kandi ikamukuzanira mu gihe cya nyacyo. Itari igihe cyawe ahubwo icyayo, itari mu buryo bwawe ahubwo ubwayo.”

Mu butumwa aherutse gushyira kuri konti ye ya Instagram, Miss Akaliza yateye yatomoye uyu musore mu buryo bukomeye. Ati “Hamwe nawe ni ho hantu honyine haba amahoro numva noroshye kandi ntekanye, hamwe nawe nzi neza ko Imana ibaho kandi idakora amakosa. Ndagukunda”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Umugabo n'umugore facebook yabasenyeye urugo

KARABAYE !! Facebook ibasenyeye urugo nyuma yo kuvumbura amabanga yabo

Umunyarwandakazi wari umugore w’umuhanzi AY ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore