Umugore n’umugabo bitwa Sana Klaric  w’imyaka 27 na Adnam w’imyaka 32 bo mu mujyi wa Zenica mu gihugu cya Bosnia ,batandukanye nyuma yo kumenya ko bombi bateretana  bakoresheje amazina mpimbano n’amafoto atari ayabo ku rubuga rwa Facebook.
Nyuma y’igihe bateretana batabizi ngo nibwo baje kwanzura ko bagomba guhura bakabonana bisanzwe imbona nk’ubone gusa bakazagutungurwa no gusanga nibo ubwabo bateretanaga bakoresheje amazina n’amafoto bitari ibyabo.
Aba bombi bamaze kubona ibi baje kugirana intonganya bashinjana gucana inyuma , bituma bahitamo kwaka gatanya
