in

Menya ubwoko 8 bwo guhoberana umenye n’ubusobanuro bwabyo

Guhoberana ubusanzwe ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushuti kandi gikoreshwa cyane mu gusuhuzanya, rero guhoberana bigira ubwoko aribwo ubu bukurikira.

1.Guhoberana mu ruhande: Ibi biba igihe abantu babiri bahoberanye ariko bakoresheje imande, umwe akoresha ukuboko kw’indyo undi agakoresha ukw’imoso.

Ubu buryo busobantura ko ibintu batabirimo neza, muri make bukunze gukoresha n’abantu batari inshuti bihambaye, batisanzurana ho cyane.

2.Impobero y’ubushuti: iyi ni impobero idasanzwe aho abantu babiri bahoberanye baba begeranye cyane ku buryo ibituza byabo bikoranaho. Iyi kandi ikoreshwa cyane iyo abantu bamaze igihe kinini badaherukana.

3.guhoberana muteruranye: iyi ni impobero akenshi iba hagati y’umuntu w’igitsina gabo ndetse n’uwigitsina gore, ibi bikunze kuba akenshi iyo bari bakumvuranye cyane.

4. Impobero y’amaboko: iyi ni impobero ikoreshwa cyane mu gusuhuzanya ndetse ikaba ikunzwe gukoreshwa cyane n’abakuze.

5. Kwihobera: Ibi biba akenshi iyo umuntu ari wenyine n’amuntu umutera murare uri hafi aho.

6. Guhoberana muri benshi: Ibi bisobanura ubumwe n’ubufatanye mufitanye hagati yanyu bitewe n’igikorwa muhuriyeho.

7. Impobero idakenewe: Ibi ni igihe uhobera umuntu ariko we atabishaka bikaba byatuma we ataguhobera. Bisobanuye ko atakwiyumvamo.

8. Guhoberwa inyuma: iyi ni impobero ikomeye cyane kandi isobanura ikintu gikomeye mu rukundo. Kuko umuntu uguhobera gutya aba agukunda by’intanga rugero.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arayihigisha itoroshi! Bahavu Jeanette yikomye mugenzi we Aliah Cool wateguye irushanwa rya RIMA ritari kumuha imodoka yatsindiye

Ibihugu 4 byo muri Africa bibamo abantu bazi guteka neza kurenza ibindi ku buryo ubigiyemo utakwifuza gutaha