in

Menya Sankore’ kaminuza yabayeho 1200 nyuma y’ivuka rya Yesu

Igihugu cya Mali ni kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi byagize amashuri yo kurwego rwo hejuru kera cyane kuko igihugu cya Mali cyagize ishuri rikuru rya kaminuza ryigishaga ibijyanye n’ubumenyi bw’ikire, ubuvuzi n’ibindi byinshi bitandukanye (Geography) mu 1200 nyuma y’ivuka rya Yesu .

Igihugu cya Mali gifite amateka ahambaye kuko icyo gihe nicyo cyabagamo umuherwe ukomeye cyane mu mateka y’Isi Mansa Musa wari umwami wa ‘Mali Empire’.

Umujyi wa Tambuktu ni umwe mu mijyi ifite izina rihambaye ku Isi kuko ubarizwamo kaminuza zabayeho kera zikomeye ku rwego rw’Isi nkiyitwa ‘Sankore’ yarizwiho kugira amasomero arimo inyandiko gakondo zandikishijwe intoki mu ndimi za kinyafurika nka Hausa ndetse n’Icyarabu nyuma y’ivuka rya Yesu.
Kaminuza ya Sankore bikekwako yaba yarubatswe n’umuherwe akaba n’umwani bivugwa ko ari umwe mu bantu babayeho bari batunze akavagari k’amafaranga ku Isi akaza no kuyigamo.

Mansa Musa bivugwa ko yaje no kwiga muri iyi kaminuza ya Sankore amasomo atandukanye harimo: ubumenyi bw’Isi ‘Geography’, Ubumenyi bw’ikirere ‘Astronomie’, Ubuvuzi, Imibare, Siyanse ndetse n’amateka n’ubwo idini rya Isilamu ritemereraga abayoboke baryo kwiga amateka.

Igihugu cya Mali cyatangiye gusurwa mu myaka ya 1300 kugeza 1800 n’abazungu batandukanye harimo Abanyaziya n’Abanyaburayi maze gitangira gukoronezwuko.

Abahanga babanyamali bakibona ko abazungu batangiye kubakoloneza bahise bafata umwanzuro wo guhisha imizingo y’inyandiko zabo munsi y’ubutaka kugira ngo batazazitwara akaba ari nyandiko zageraga ku 700,000 zari zanditse mu buryo bugezweho ndetse zikaba zaramaze kuvumburwa.

Zimwe munyandiko zabashije kuboneka zari zarahishwe musi y’ubutaka.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi wa FA muri Brezil yagize icyo atangaza kuri Ancelotti niba yajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil.

Byose byari byarahanuwe: Ibiza bimaze iminsi byibasiye zimwe mu Ntara z’u Rwanda, byari byarahanuwe (VIDEWO)