in

Menya impamvu 10 zishobora gutuma umutima w’umuntu uhagarara mu buryo butunguranye.

Adult male with heart attack or heart burn condition, health and medicine concept

Impamvu zitera ikibazo cyo guhagarara k’umutima ni nyinshi, gusa mu gihe bikubayeho ni ngombwa kwihutira guhamagara ubutabazi bwihuse.

Impamvu 10 za mbere zishobora gutera guhagarara k’umutima

1.Kwicara cyane no kutagira icyo ukora

Mu gihe ubaho ubuzima butuma utagira icyo ukora, nko guhora wicaye, byongera ibyago byo kuba warwara indwara zo guhagarara k’umutima cyane.

2.Cholesterol nyinshi mu maraso

Mu maraso hasanzwe hatemberamo cholesterol, iyo urugero rwa cholesterol nziza ruri hasi cyane ugereranyije na cholesterol yose, bishobora kuba byatera ingaruka harimo no guhagarara k’umutima.

3.Imyaka

Abagabo bari hejuru y’imyaka 45 n’abagore bari hejuru y’imyaka 55 baba bafite ibyago byo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima, ugereranyije n’abato.

Mu gihe ugeze muri iki kigero ni ngombwa kwisuzumisha byibuze 2 mu mwaka indwara nyinshi zizanwa no kugenda ugana mu izabukuru.

4.Stress nyinshi

Guhorana imihangayiko na stress nyinshi bitera ibibazo bitandukanye umutima. Kubera amaraso ahora yiruka cyane bishobora kuba byatera ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Ni ngombwa kumenya uko wahangana na stress, ukoresheje uburyo busanzwe byakwanga ukaba wakwitabaza abaganga.

5.Umuvuduko ukabije w’amaraso

Umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu mpamvu zishobora gutera umutima guhagarara cyane. Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ntiwagakwiye kurenza 120/80.

Iyo ufite umuvuduko w’amaraso ukabije, hakiyongeraho ibindi nko kubyibuha birengeje urugero, diyabete, kunywa itabi cg se cholesterol nyinshi mu maraso umutima ushobora guhagarara mu buryo bwihuse cyane.

6.Kuba mu muryango hari undi wabirwaye

Niba mu muryango wa hafi, hari undi waba waragize ikibazo cyo guhagarara k’umutima, uba ufite ibyago biri hejuru byo kuba nawe wakwibasirwa.

Niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha hakiri kare

7.Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure

Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure byuzuye bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima na stroke. Iyo bimaze kuba byinshi bibura aho bijya, nuko bikaba byajya no mu dutsi duto dutwara amaraso ku mutima, bikaba byatera ikibazo cyo kwifunga.

8.Umubyibuho ukabije

Abantu bafite umubyibuho ukabije, baba bafite ibinure birenze urugero mu mubiri wabo, akenshi ibi binure ubisanga ku nda, bikaba byateza ibibazo bikomeye harimo no guhagarara k’umutima, kabone nubwo nta kindi kibazo baba bafite.

Kugira ibiro birengeje urugero byangiza ubuzima bikaba byanatera ibindi bibazo bikomeye.

Ushobora kugabanya ibiro cg ukirinda kwiyongera ibiro urya indyo nziza. Ukagabanya amasukari menshi n’ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ukagabanya umunyu, ariko unakora imyitozo ngorora mubiri.

9.Kunywa itabi

Mu gihe unywa itabi cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutima, ukaba ushobora no kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima.

Uburyo ushobora kwirinda ibi, ni uguhagarika kunywa itabi.

10.Indwara ya diyabete

Mu gihe urwaye diyabete, isukari yo mu maraso irazamuka cyane. Umusemburo wa insulin, utuma umubiri ubasha gukoresha isukari iba yinjiye mu byo turya cg tunywa. Iyo insulin ikora nabi, cg umubiri utabasha gukoresha neza insulin, isukari iriyongera cyane mu maraso. Kwiyongera kw’isukari, bishobora gutera ibibazo by’umutima no kuba wahagarara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza imiterere yo mu gituza cya DJ Sonia yatumye umusore ahishura isengesho rye.

Ibyo Miss Mutesi Jolly yavuze kuri The Ben bishobora kuba bihishe urukundo amukunda