in

Meddy mu magambo y’uje agahinda n’umubabaro ashyize amarangamutima ye hanze kuri mama we w’itabye Imana

Meddy utari aherutse ku garagara yasutse amarangamutima ye hanze kuri mama we uherutse kwitaba Imana.

Uyu Ngabo medal uzwi kwizina rya meddy yanyuze mu gahinda gakomeye nyuma yuko mama we apfuye

Mu gihe yari amaze atavuga yaje asuka amarangamutima ye hanze nagahinda yatewe nokuba mama we atakiriho.

Yagiye ku rukuta rwe rwa instagram agira ati:Nagerageje inshuro nyinshi kwandika ibyawe, kandi igihe cyose nagerageje amagambo birananirana. Navuga iki rwose!”

Arongera ati:”Mama,Umugore w’Imana, umugore wimpuhwe, umugore wukuri, umugore wimico, umugore udatinya kandi ukomeye kumenya. Mama mwiza nkunda. Ibintu byinshi byiza nibuka biza mubitekerezo.

Wampaye indero nka papa, unkunda nka mama, uranseka nkinshuti. Umugore wanjye w’ikirenga, Mama wanjye mwiza. Nzi ko uri muzima uyumunsi kuruta uko wabayeho. Urakoze kunyereka Ivanjili ya Yesu, urakoze kunyigisha kugendera mu Ukuri hamwe n’ubutinyutsi, warakoze ku ndangagaciro zose z’ubuzima nakwigiyeho, warakoze kunyigisha ubumenyi bwose nzi uyu munsi, wrakoze kubwo kunyigisha ubusobanuro nyabwo bwubuzima.

wahagararanye nanjye mugihe ntawabishobora.

Ndagukunda cyane uyumunsi kuruta uko nakunze. Ndabizi birenze , ko vuba na vuba nzongera kukubona kandi iki gihe mubwiza n’icyubahiro cy’Imana”

Yasoje agira ati:”Ndagukumbuye cyane sinshobora no kubisobanura. Ntamunsi ushira utagutekereje. Ariko Ibyiringiro byanjye biri muri muri Kristo wenyine!”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Al Nasr Benghazi izakina na As Kigali yageze mu Rwanda ifite amarira menshi

KNC yahakanye amakuru avugwa ku mutoza we ikindi kandi yihanangirije abanyamakuru