in

KNC yahakanye amakuru avugwa ku mutoza we ikindi kandi yihanangirije abanyamakuru

Perezida w’ikipe ya Gasogi United KNC yahakanye yivuye inyuma ibiri kuvugwa ko umutoza we Ahmed Adel Abdelrehman Ibrahim yaba yahagaritswe na CAF.

KNC abinyujije kuri radiyo Yu Rwanda yavuze ko abantu bahuza amazina ikindi kandi ngo umutoza wabo yabonye seretifika mu mwaka wa 2016 ayiherewe mu gihugu cya Egypt.

Uyu wahagaritswe na CAF we biravugwa ko ngo seretifika yabonye mu mwaka wa 2020 ayiherewe mu gihugu cya Burukina Faso.

KNC akomeza avuga ko umutoza we atigeze ajya muri icyo gihugu. Umunyamakuru wa radio Rwanda yemeje ibi avuga ko yabajije muri FERWAFA niba hari ibaruwa yavuye muri CAF ihagarika umutoza wa Gasogi United, bamusubije ko ntayo bakiriye.

KNC avuga ko abanyamakuru bandika ibyo badafitiye gihamya ko bagakwiye kubanza gukora iperereza ikindi kandi yahaye ubutumwa ikipe ya Rwamagana bazakina avuga ko aho Rwamagana iri atari Gasogi yabahashyize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy mu magambo y’uje agahinda n’umubabaro ashyize amarangamutima ye hanze kuri mama we w’itabye Imana

Dj Brianne yanditse ubutumwa burebure asaba imbabazi shaddyboo nyuma yo kumwibasira (inkuru irambuye)